kin
stringlengths
5
22.5k
eng
stringlengths
6
6.85k
(2) uruhushya rutanzwe rugomba, igihe cyose, kumanikwa ahantu hagaragara ku cyicaro gikuru cy’ikigo cy’imari iciriritse cyakira amafaranga abitswa kandi kopi zacyo na zo zikamanikwa kuri buri shami ryacyo.
(2) a license granted shall, at all times, be displayed in a visible place at the head office of the concerned deposit-taking microfinance institution, and copies of it shall be displayed at each of its branches.
Mu rwego rwo gushyiraho imirongo ngenderwaho no gushyira mu bikorwa ingamba zo gucunga imyenda ya leta buri mwaka, minisitiri agisha inama banki nkuru y’u rwanda, mu rwego rwo kwirinda kunyuranya na politiki y’ingengo y’imari, politiki yo gucunga imyenda, politiki y’ubucuruzi na politiki y’ivunjisha.
In formulating debt management guidelines and implementing the annual debt management strategy, the minister shall, each year, consult with the national bank of rwanda, so as to avoid any possible conflicts among the objectives of fiscal, debt management, trade, monetary and exchange policies.
Mu kubaka urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi hitabwa kuri ibi bikurikira:
In construction of a memorial site for the genocide against the tutsi, the following elements are considered:
Article 11: garanties admissibles hitawe ku bipimo ntarengwa ku myenda minini, banki ishobora, mu bushishozi bwayo, gutanga avansi cyangwa gutanga inguzanyo iri hejuru ya 25%, ariko itarengeje 50% by’imari shingiro bwite yayo, iyo igihe cyo kwishyura iyo nguzanyo kitarenga imyaka itanu (5) kandi iyo nguzanyo ikaba yishingiwe bihagije n’ingwate cyangwa inyandiko mvunjafaranga zikurikira:
Considering the large exposure limits, a bank may, at its discretion, grant an advance or credit facility exceeding 25% limit but not more than 50% of its core capital, if its maturity does not exceed five years and is adequately secured by the following collaterals or securities:
Ikigo cy’igihugu kigomba kubanza kubemeza mbere y’uko batangira imirimo yabo, mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) y’akazi ibarwa uhereye igihe cyaboneye raporo y’aya matora.
Before they assume duties, the national agency must approve them within seven (7) working days of receipt of the report of the elections.
« uwegukanye isoko yemerewe kwifashisha ibimenyetso byose kugira ngo agaragaze uruhare rw’urwego rutanga isoko asaba kwishyurwa indishyi iyo ariyo yose, cyangwa se yerekana impamvu atubahirije igikorwa iki n’iki cyari mu nshingano ze, cyangwa asaba gusubizwa igice cyangwa amafaranga yose yakoresheje. iyo impaka zibaye hagati y’urwego rutanga isoko n’uwegukanye isoko, mu minsi irindwi (7) ikurikira ivuka ryazo, uwegukanye isoko kugira ngo adatakaza uburenganzira bwe, agomba kugaragaza ibyo bimenyetso mu nyandiko ashyikiriza urwego rutanga isoko, akagaragaza muri make ingaruka byagira mu bikorwa no ku giciro cy’isoko. icyakora uwegukanye isoko ntashobora kwifashisha impamvu zidaturutse ku rwego rutanga isoko ubwarwo cyangwa rumuhagarariye ruzwi ». ingingo ya 51: igihano kijyanye no gutinda kurangiza imirimo ingingo ya 109 y’itegeko n° 12/2007 ryo kuwa 27/03/2007 rigenga amasoko ya leta, ihinduwe kandi yujujwe ku buryo bukurikira:
« the successful bidder shall be allowed to use any evidence to indicate the role of the procuring entity in order to make any claim or show the reasons why he/she did not respect any provisions of the contract or to request the procuring entity to refund part of or the total amount of money he / she may have spent. if any disagreement arises between the procuring entity and the successful bidder, the latter shall, in order not to lose his/her right to claim, be required to provide evidence in writing to the former showing the impact of such disagreement on contract activities and price within seven (7) days following the occurrence of such disagreement. however, the successful bidder shall not be allowed to give reasons that do not arise from the actions of the procuring entity or his/her official representative». article 51: penalty relating to delays in execution
Dusubiye ku iteka rya perezida n˚ 36/01 ryo ku wa 07/09/2012 rishyiraho imishahara n‟ibindi bigenerwa umuyobozi n‟umuyobozi wungirije ba banki nkuru y‟ u rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 3 n‟iya 4;
Having reviewed presidential order n˚36/01 of 07/09/2012 establishing the salaries and fringe benefits for the governor and the vice governor of the central bank of rwanda, especially in articles 3 and 4;
Ashingiye ku itegeko n° 39/2001 ryo ku wa 13
Given law n° 39/2001 of september 13
Article premier : objet du présent règlement aya mabwiriza rusange ashyiraho uburyo abatanga serivisi zo kwishyurana bemererwa.
Article one: purpose of this order this order determines modalities for the administration of confiscated property.
By’umwihariko, umubitsi w’impapurompamo z’ubutaka afite ububasha cyane cyane muri ibi bikurikira:
Specifically, the registrar of land titles has competence in the following:
5° andi makuru asobanura urwego rw’ubugenzuzi rwasanga ari ingenzi kugira ngo rugere ku kigamijwe mu gukora igenzura ryo ku rwego rw’itsinda.
5° any other qualitative information that the supervisory authority may deem important to achieve group-wide supervision objective.
Ingingo ya 61: ubuzime bw’uburenganzira ku mushahara na indamunite
Article 61: prescription of payment of salary and allowances
Icyakora, ibikorwa bya sndbc bishobora kugenda bigaragara no mu tundi turere tw‟igihugu ndetse no hanze y‟u rwanda, bitewe n‟inshingano zayo.
However, because of its mission, sndbc‟s activities and interventions may come across other districts of our country and out of rwanda in conformity of the nature of its mission.
Ingingo ya 62: ikurikirana ry’iyubahirizwa ry’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka
Article 62: monitoring compliance with land use and development master plan
Ku bushake abimenyesha umuyobozi mukuru wa rcaa munyandiko nibura iminsi mirongo itatu (30) mbere y’uko ahagarika akazi. muri icyo gihe, aguma ku kazi kugeza igihe amenyesherejwe icyemezo cyafashwe n’umuyobozi mukuru ku isezera rye.
Deliberately shall address a written notice to the director general of rcaa at least thirty (30) days prior to the resignation. in such case, the employee shall be required to remain on duty until he/she is notified of the decision by the director general.
Nº 005/16.01 ryo kuwa 24/05/2013
Nº 005/16.01 du 24/05/2013
Ibikorwa by’igenzura bwite ry’imari ya leta bishingira ku ntego z’ikigo, ku buryo bwo kuzigeraho no ku ngorane z’ikigo.
Internal audit activities of state finances are aligned with the objectives, strategies and risks of the organization.
Iyo inyandiko yoherejwe kuri aderesi y’umunyamigabane igaragara mu gitabo a disclosure referred to under paragraph one of this article shall be made to seek shareholders authorisation with respect to:
If a document sent to a shareholder at the address shown on the register of shareholders is returned l’information prévue à l’alinéa premier du présent article est fournie aux actionnaires pour obtenir leur autorisation en rapport avec:
Isubiye ku itegeko n° 10/2013 ryo ku wa 08/03/2013 rigena sitati y‟abacamanza n‟abakozi b‟inkiko, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 25, iya 36, iya 40, iya 46, iya 55, iya 56, iya 57, iya 58, iya 59, iya 60, iya 71, iya 77, iya 89, iya 97, iya 98, iya 99, iya 100, iya 101, iya 105, iya 106, iya 107, iya 113, iya 117 n‟iya 118;
Governing the statutes of judges and judicial personnel, especially in articles 25, 36, 40, 46, 55, 56, 57, 58, 59, 60,71, 77, 89, 97, 98, 99, 100, 101, 105, 106, 107, 113, 117 and 118;
Urwego ngenzuramikorere ni rwo rwemera icyemezo koranabuhanga mvamahanga hakurikijwe amategeko ateganya ko umugenzuzi ashobora kwemeza ubuyobozi butanga icyemezo buturuka hanze y’u rwanda igihe bwujuje ibisabwa.
The regulatory authority recognizes the accreditation of foreign electronic certification in accordance with laws providing that the regulator may approve a foreign accrediting institution if such institution meets the requirements.
Inteko rusange y’akarere igizwe n’abanyamuryango bari nzego no mu 21. former rpf-inkotanyi chairpersons at regional level; 22. former representative of rpf- inkotanyi members at district level; 23. former permanent rpf- inkotanyi cadres in the executive committee at regional level in the province or in kigali city;
23. former rpf-inkotanyi regional chairpersons living in the district; 24. a member who formerly represented other members at district level; 25. a member who formerly represented other members at sector level; 26. former permanent cadres of the rpf-inkotanyi in the executive committee and at regional level living in the district;
A. umunyamuryango w’ikigo gishinzwe isuzuma n’iyishyurana utashoboye gukurikiza amabwiriza yacyo;
A. that a clearing member is unable to comply with any rule of the clearing house;
8° gukurikiranira hafi uburyo bwo gushaka abakozi b„umutwe w‟abadepite babishoboye no kubashyira mu myanya;
8° to follow up the recruitment of competent personnel in the chamber of deputies and its deployment;
Impande zishobora kwitaba inteko zo ubwazo cyangwa zikohereza abazihagarariye babifitiye ububasha. bashobora kunganirwa n’abajyanama babo.
The parties may appear in person or through duly authorized representatives. they may be assisted by advisers.
“umubare w’inkiko zisumbuye, inyito n’ifasi 2° commercial courts.
“the number of intermediate courts, their names 2° les juridictions de commerce.
5° amazina na aderesi by’abafatanyabikorwa;
5° partners’ names and address;
10° inyungu z’umwana : ibyitabwaho kugira ngo uburenganzira bw’umwana budahungabana cyane cyane mu bijyanye no kumwitaho, uburere bwe, umuco, umutungo n’ibindi hagamijwe kumurinda;
10° best interests of the child: factors to be considered to prevent any prejudice to the child’s rights especially with respect to his/her care, education, culture, property and others towards the child’s protection;
Dushingiye ku iteka rya perezida n° 14 bis/01 ryo kuwa 30/05/2005 rishyiraho perezida wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge;
Of 30/05/2005 appointing the president of the national unity and reconciliation commission;
Abashyize umukono kuri aya mategeko shingiro bashinze umuryango nyarwanda utegegamiye kuri leta, witwa «solid’africa» ugengwa n’aya mategeko shingiro kandi ugendera ku biteganywa n’itegeko n°04/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n‟imikorere by’imiryango nyarwanda itari iya leta
The undersigned persons hereby establish a national non-governmental organization referred to as «solid’africa» governed by the current statutes and subject to the provisions of the law n°04/2012 of 17/02/2012 governing the organization and the functioning of national non-governmental organizations. organisation non gouvernementale nationale
4° imiterere n’imiyoborere y’inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’ubwishingizi, hakurikijwe amabwiriza atangwa provides for sound and prudent management and oversight of the insurance business and protects the interests of policyholders.
4° structure and governance of the insurer’s board of directors, in accordance with directives issued by the solide et prudente, le contrôle de l’activité d’assurance et protège les intérêts des souscripteurs d’assurance.
Uburenganzira bwo kugura imigabane mbere y’abandi buteganyijwe muri iyi ngingo ntibushobora kugabanywa cyangwa kuvanwaho n’inyandiko z’ishingwa ry’isosiyete.
The pre-emption rights provided for in this article cannot be restricted or eliminated by a company’s incorporation documents.
Umukozi ushinzwe kugenzura uko amasezerano ashyirwa mu bikorwa ni we uba umuhuza hagati y’urwego rutanga isoko n’uwatsindiye isoko kandi agaha amabwiriza uwatsindiye isoko.
The supervising official liaises between the procuring entity and the successful bidder and gives instructions to the successful bidder.
Ishyirwa mu byiciro ryerekeranye n’igenagaciro rijyanye n‘icuruzwa ry‘imigabane * rijyanye n‘imigabane ihari igurishwa** rijyanye n‘imigabane itegerejweho inyungu igiteranyo cya yose
Classification for valuation for trading* available for sale** held to maturity*** total
Izina ry’umuryango, intego, intebe yawo, aho ibikorwa bizakorerwa n’abagenerw- abikorwa
Name, mission, headquarters, area of activities and the beneficiaries.
Abagize inteko y‟urwego batoranywa mu banyarwanda b‟inyangamugayo kandi bafite ubumenyi n‟ubushishozi buhagije byabafasha kurangiza neza inshingano zabo.
The members of the council of the chancellery shall be selected among the rwandans of integrity and who are knowledgeable and analytical enough to fulfill their responsibilities.
Ukodesha agura aryozwa iyangirika cyangwa izimira ry’umutungo wakodeshejwe ugurishwa. nyamara iyo iryo yangirika cyangwa iryo zimira byatewe n’inzitizi ntarengwa ntabiryozwa. icyo gihe asaba iseswa ry’amasezerano kubera izimira cyangwa iyangirika ry’icyakodeshejwe kigurishwa.
The lessee shall be held responsible for any deterioration or loss of the leased property. however, he or she shall not be held responsible if the deterioration or the loss is caused by force majeure. in that case, he or she shall request for the termination of the contract due to lack of object of the contract of lease.
Ingingo ya mbere : hashingiwe ku itegeko nº 20/2000 ryo kuwa 26/07/2002 rigenga imiryango idaharanira inyungu, witwa girimpuhwe association christian care », g.a.c.c mu magambo ahinnye.
Article one : in accordance with the law nº 20/2000 of 26/07/2000 governing non profit-making organizations in rwanda, a non profit-making organization known as « girimpuhwe association christian care », g.a.c.c in short; is hereby created.
Ingingo ya 12: umunyamahanga utemewe mu rwanda
Article 12: prohibited foreigner in rwanda
4° itabika neza mu nyandiko amakuru y’ibikorwa yakoze mu gihe isohoza inshingano zayo;
4° deliberately fails to keep proper records of all transactions undertaken by him/her in the course of his/her duties;
Nyina ndetse akanagena ibyandikwa mu gitabo cyandikwamo amazina y’umwana ujyanywe hanze y’igororero n’amazina y’umujyanye n’igihe azagarukira.
A person other than the child’s mother and determines details entered in the register in which names of the child taken out of correctional facility, those of the person taking the child with him or her and the time of the child’s return.
Imicungire ya buri munsi ya ortpn ishinzwe umuyobozi wayo ushyirwaho n’iteka rya minisitiri w’intebe. ni we uhuza akanayobora ibikorwa bya buri munsi bya ortpn kandi akabazwa n’inama y’ubuyobozi uko ibyemezo byayo bishyirwa mu bikorwa. by’umwihariko umuyobozi ashinzwe ibi bikurikira: 1° gutanga amabwiriza y’akazi ka ortpn n’ay’ubuyobozi bw’amashami yose y’ubuyobozi; 2° gutegura no gushyikiriza inama y’ubuyobozi imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka ukurikira na raporo y’ingengo y’imari y’umwaka ushize; 3° gushyira mu bikorwa ingengo y’imari no gucunga umutungo wa ortpn; 4° gukurikirana imicungire y’abakozi ba ortpn akurikije amategeko; 5° kumenyesha mu nyandiko inama y’ubuyobozi imigendekere n’ibikorwa bya ortpn, nibura rimwe mu gihembwe; 6° guhagararira ortpn imbere y’amategeko.
The daily management of imnr is entrusted to its director to be appointed by an order of the prime minister. the director coordinates and directs the daily activities of imnr and shall be answerable to the board of directors on how its recommendations are implemented. in particular, the director is responsible for: 1° issuing work and all administrative branch directives of imnr; 2° preparing and transmitting to the board of directors the draft budget proposal of imnr to be used in the following year and the budget report for previous year;
(2) iyo ikigo kigenzurwa kitishyuye ku bushake, amafaranga yaciwe akurwa kuri konti y’icyo kigo iri muri banki nkuru cyangwa hagakoreshwa ifatira-tambama ribanzirizwa n’inyandiko imenyesha inyujijwe ku muhesha w’inkiko. article 9: recourse against the sanction
(2) if the regulated does not pay voluntarily, the sanctioned amount is recovered in the favor of the central bank through automatic debiting of the concerned regulated institution’s account opened in the central bank or through a garnishment upon article 9: recours contre la sanction
Iterambere ry’inganda igihe bibaye ngombwa; 8° kubaka ubushobozi bw’ibigo bito n’ibiciritse hatangwa icyitegererezo mu iterambere, imiterere y’ibintu yerekeye tekiniki, ahakorerwa ibicuruzwa n’igeragezwa ry’imirimo y’ubucuruzi.
8° to build the capacity of small and medium enterprises by providing prototype development, reverse engineering, manufacturing facilities and business incubation.
(vi) umwirondoro na nimero y‟iyandikwa mu gitabo cy‟ ubucuruzi by‟umujyanama mukuru(iyo ahari); (vii) umwirondoro na nimero y‟iyandikwa mu gitabo cy‟ ubucuruzi y‟umwishingizi mukuru (iyo ahari); (viii) umwirondoro na nimero y‟iyandikwa mu gitabo cy‟ ubucuruzi by‟umuhagarariye (iyo ihari); (ix) umwirondoro na nimero y‟iyandikwa mu gitabo cy‟ ubucuruzi y‟uwamwishingiye chapter iii: content of the prospectus
(vi) full identification and registration number in the register of trade of the lead manager (if any); (vii) full identification and registration number in the register of trade of the managing underwriter (if any); (viii) full identification and registration number in the register of trade of the trustee (if any); (ix) full identification and registration number in the register of trade of guarantor(s) chapitre iii : le contenu du prospectus
(3) mu gihe havutse impaka zishingiye ku buryo amakuru atangwa, utanga serivisi zo kwishyurana afite inshingano yo kugaragaza ibimenyetso byerekana ko yubahirije inshingano ze hashingiwe ku biteganywa n’aya mabwiriza rusange article 17: advertising and providing information
(3) in case of a dispute arising from the provision of information, the burden of proof shall lie with the payment service provider to prove that it has fulfilled its obligations pursuant to provisions of this regulation and the provision of information to payment services users. article 17 : publicité et fournir des informations
Ishingiye ku itegeko n° 07/2008 ryo kuwa 08 / 04/2008 rigena imitunganyirize y‟imirimo y‟amabanki;
03/2008 on licensing conditions of banks;
Isimburwa ry’ugize komite y’ubutaka rikorwa n’inama njyanama bireba, mu gihe kitarenze iminsi mirongo icyenda (90) uhereye ku munsi yarekeye kuba ugize komite.
The replacement of a member of the land committee is made by the relevant council, within a period of ninety (90) days from the date of the loss of membership.
1° bituma habaho gusa inyungu ikwiye ishingiye ku kiguzi cyangwa ku giciro cyo gutunganya ibicuruzwa, kubigeza ku baguzi, kubigurisha, igabanya ry‟ibiciro mu gihe cyo kwamamaza, kugeza ibicuruzwa na serivisi ku baguzi ahantu hanyuranye mu buryo no mu bipimo bitandukanye;
1° makes only reasonable allowance for differences in cost or likely cost of manufacture, distribution, sale, promotion or delivery resulting from the differing places to which, methods by which, or quantities in which, goods or services are supplied to different consumers;
Ingingo ya 35: aya mategeko yemejwe kandi ashyizweho umukono n‟abanyamuryango bashinze umuryango bari ku ilisiti iyometseho. atangira gukurikizwa uhereye italiki ashyiriweho umukono.
Article 35: the present constitution is hereby approved and adopted by the founder members of the organization whose list is hereafter attached. it comes into force on the date which will be signed.
E) gushinga, gukora no gucunga imiryango ifite ubuzimagatozi cyangwa imiryango ishyirwaho hashingiwe ku mategeko kimwe no kugura no kugurisha ibigo by’ubucuruzi.
E) to create, operate and manage organisation with legal personality or legal entities and to buy and sell business entities.
Umutwe wa iii: igipimo cy’ijanisha ry’inyungu mbumbe ku mwaka
Chapter iii: annual percentage rate
Ingingo ya 7: ibibujijwe
Article 7: interdictions
- intego y’umuryango ni: “dushyire hamwe kugira ngo uburenganzira bwacu bwubahirizwe”.
- the motto of the league is: “altogether our defense is better assured”
Iyo umutungo ugomba kugaruzwa utakurikiranywe mu rubanza rw’inshinjabyaha, ukurikiranwa mu rubanza rw’imbonezamubano, urw’ubucuruzi, urw’umurimo cyangwa urw’ubutegetsi hakurikijwe amategeko abigenga.
When proceedings in connection with the assets to be recovered are not raised in the criminal case, they shall be subject to civil, commercial, labour or administrative procedure in accordance with relevant laws.
Ingingo ya 70: uruhare rw’umukoresha ku mahugurwa y’abakozi
Article 70: role of the employer in the workers’professional training and upgrading
Ubuyobozi bw‟akarere bushobora gufata ingamba zose zerekeranye n‟isuku rusange bwabona ko ari ngombwa nko gushyiraho ahantu kubaga byakorerwa, gupfunyika inyama, koza aho hantu n‟amazi menshi nyuma y‟imirimo y‟ibaga, gutaba imyanda n‟ibisigazwa by‟ibyabazwe.
The district administration may prescribe any appropriate measures to ensure public safety, such as the designation of places where animal slaughter can take place, paving the place and flushing it out after each slaughter, burying intestines and other remnants and waste.
Abisabwe n‟umuvugizi w‟umuryango “eglise du peuple de dieu au rwanda” (epdr) mu rwandiko rwakiriwe kuwa 04
Upon request lodged by the legal representative of association “eglise du peuple de dieu au rwanda” (epdr), on 4
(1) amasezerano y’ubwishingizi buciriritse ashobora gukorwa maze inyemezamasezerano y’ubwishingizi buciriritse igasinywa kandi igatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa mu nyandiko.
(1) a micro-insurance contract can be concluded and a micro-insurance policy signed and issued either by electronic means or in writing.
Ingingo ya 5: icyemezo cyo gukora imirimo y’ikigo
Article 15: prosecution for adultery
7° ivuriro ry’ibanze: ikigo cy’ubuvuzi bw’ibanze cya leta cyangwa icy’abafatanya na leta ku bw’amasezerano gitanga ibikorwa by’ubuvuzi byiganjemo kurinda no kuvura indwara zoroheje;
7° health post: a basic public or subsidised health facility that provides mainly health services for the prevention and treatment of minor diseases;
Ibikorwa by’umuntu ku giti cye bikubiyemo ibikurikira: 1) inguzanyo, impano n’undi mutungo utanzwe; 2) ibishyingiranwa; 3) iminani n’irage ; 4) iyishyurwa ry’imyenda rikozwe n’abantu mu gihugu bahoze batuyemo; 5) imitungo y’abatuye mu gihugu mu gihe bimutse bajya mu mahanga; 6) iyoherezwa ry’ibyazigamwe n’abantu, mu gihugu bahoze batuyemo; 7) amafaranga atangwa mu gushyingura; 8) indishyi; 9) ibisubizwa igihe amasezerano asheshwe n’isubizwa ry’ibyishyuwe nta mpamvu;
2) dowries; 3) inheritances and legacies; 4) settlement of debts by persons in their previous country of residence; 5) assets constituted by residents in the event of emigration; 6) persons’ savings to the previous country of residence; 7) funerary expenses; 8) damages; 9) refunds in the case of cancellation of contracts and refunds of uncalled- for payments; 10) any other transaction that may be accepted by the central bank. residents seront realisées en devise
Iii) inyandiko-mvugo y‟abatangabuhamya babajijwe n‟ubuyobozi bw‟akagari impanuka yabereyemo ;
Iii) statement of the testimonies made by witnesses interrogated by the authorities of the cell where the accident took place;
11.4. ibintu byangombwa byitabwaho mu gihe cy‟igenzura mu mirimo inyuranye ikomeye bivugwa mu ngingo zikurikira : 11.4.1. ibikorwa byerekeye inguzanyo : mu gihe cy‟igenzura ry‟ibikorwa byerekeye gutanga inguzanyo, abagenzuzi b‟imbere bagomba kwita cyane ku:
11.4.1. credit operations: when auditing the credit operations internal auditors shall put more emphasis on the:
Umucungamutungo agomba gukora urutonde rw‟ababerewemo imyenda n‟ugomba kwishyura bose azi asuzumye urutonde rw‟ugomba kwishyura n‟inyandiko z‟ubucuruzi, ibisobanuro byose ahawe n‟ugomba kwishyura, atondeka imyenda yabo cyangwa akoresheje ubundi buryo bwose, agaragaza aderesi ya buri wese uberewemo umwenda hamwe n‟impamvu kimwe n‟umubare w‟amafaranga administrator may have the property sealed after authorisation by the police or any other legally authorised person. the document evidencing such sealing or the removal of seals shall be deposited by the administrator with the competent registry of the court for the parties' inspection.
The administrator shall establish a record of all the debtor's creditors of whom he/she is aware by inspection of the debtor's records and business documents, all explanations provided by the debtor and he/she shall file their claims or by using any other way, indicating the address of each creditor, reason as well as the amount of the claim that should be indicated. d‟insolvabilité peut faire apposer les scellés par un officier de police ou par toute autre personne légalement autorisée. le document prouvant le signe de cette mise sous scellé ou la levée des scellés est déposé par l‟administrateur d‟insolvabilité au greffe de la juridiction compétente pour contrôle des concernés.
6° kwemeza gahunda y’umwaka y’itangwa ry’amasoko;
6° to approve the annual procurement plan;
Nanone ubu buryo bw’isuzuma rya buri gihe bugomba gukora ikurikirana rihoraho ry’imirere y’inguzanyo kandi aho bikwiye, n’iry’ingwate ya ngombwa iza bwa mbere cyangwa bwa kabiri.
Furthermore, these periodic review systems must assure continuous monitoring of loan quality and where appropriate, of the relevant primary or secondary collateral.
2° gutanga inguzanyo ku mafaranga ya leta;
2° to issue financial instruments;
4° kubaha;
4° respect;
Uburenganzira bwo gufata amajwi n’amashusho mu iburanisha busabwa mu nyandiko nibura mu gihe cy’amasaha mirongo ine n’umunani (48) mbere y’iburanisha.
Authorisation to take audio or visual records in court hearing is applied for in writing at least forty eight (48) hours before the hearing.
Ingingo ya 1: hashyizweho ku gihe kitazwi ishyirahamwe ry’abakoresha ryitwa: « information technology equipment resellers association (itr) », mu we, members of employer’s professional
Article 1: hereby established, for unlimited period, an employer’s professional organization « information technology equipment resellers nous, membres de l’organisation patronale
Iteka rya minisitiri w‟intebe rikura ku mirimo umujyanama wa minisitiri ………………..64
Prime minister‟s order removing the advisor to the minister from office………………….64
Urwego rugena uburyo n‟igihe izo raporo zitangirwa.
The board shall determine modalities and deadlines for submission of such reports.
-abanyamuryango b’icyubahiro ni abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango bemerwa n’inteko rusange kubera ibikorwa by’akarusho bakoreye « dss humura psycho-health promotion ».
-honorary members are all physical and moral persons whom the general assembly will give that title in recognition of their special and appreciable services rendered to « dss humura psycho-health promotion ».
Umuntu wese utanga ahantu ho gufungira cyangwa ho gufungiranamo abantu, ahanishwa igihano kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).
Any person who provides a place for detention or confinement shall be liable to a term of imprisonment of two (2) years to five (5) years.
Umukozi uhawe akazi ashyikirizwa ibaruwa imuha akazi igaragaza umurimo azakora n’ibyo ashinzwe.
An appointed staff shall be entitled to a letter of appointment specifying his/her duties and responsibilities.
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu rwanda (dgpr) ……...47
Democratic green party of rwanda (dgpr) ……………………………………….….47
4° gucunga imari n’umutungo bya mmi.
4° to manage the finance and property of mmi.
(1) banki nkuru ikimara gufata icyemezo cyo kwambura cyangwa guhagarika by’agateganyo uruhushya, ibimenyesha utanga serivisi yo kwishyurana.
(1) the central bank, immediately after its decision on the revocation or suspension of the license, notifies its decision to the payment service provider.
Gukwirakwiza
Broadcasting
Ingengo y‟imari ya naeb yemezwa kandi igacungwa hakurikijwe amategeko abigenga.
The budget of naeb shall be approved and managed in accordance with relevant legal provisions.
3° inyandiko isobanura icyemezo gishingana by’agateganyo iyo hasabwa bene icyo cyemezo;
3° a statement describing the provisional measures in the case of a request for such measures;
Ibihano byo mu rwego rworoheje bitangwa n’umuyobozi w’umukozi wakoze ikosa byabanje kwemezwa n’akanama kavugwa mu ngingo ya 35 y’iri teka, bikamenyeshwa umuyobozi mukuru wa rema.
The minor sanctions shall be imposed by the employee’s immediate superior after approval by the committee mentioned in article 35 of this order, and a copy reserved to rema director general.
Umudepite ukora umwuga wa avoka ntashobora kuburana ubwe imanza izo ari zo zose. ibiro bye byemerewe kuburana imanza uretse izo leta iregamo cyangwa iregwamo.
A deputy who exercises a lawyer’s profession is not allowed to plead personally in any judicial case. his or her chambers are allowed to plead in any court cases except those in which the state is the plaintif or the defendant
Iteka rya minisitiri nº70/08.11 ryo kuwa 07/07/2010 ryemeza abavugizi b’umuryango « intumwa z’urukundo»
Ministerial order nº70/08.11 of 07/07/2010 approving the legal representatives of the association «the missionaries of charity»
Ashingiye ku itegeko nshinga rya repubulika y’u rwanda ryo kuwa 04 kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 40 n’iya 201;
Pursuant to the constitution of the republic of rwanda of 04 june 2003 as amended to date, especially in articles 40 and 201;
Umuntu ufasha, ku buryo butaziguye cyangwa buziguye, mu gukora, kugemura, kugurisha, guhererekanya, gutwara, gushyikiriza intwaro cyangwa ibindi bikoresho bijyanye na byo harimo imbunda, amasasu, ibinyabiziga bya gisirikare, ibikoresho bishobora gukoreshwa mu gisirikare n’ibikoresho bibisimbura, no gutanga inama tekiniki, ubufasha cyangwa imyitozo yerekeye ibikorwa bya gisirikare iyo izo ntwaro cyangwa ibyo bikoresho bigenewe kugurwa n’umuntu washyizwe ku rutonde, ari we bizagezwaho cyangwa bizashyikirizwa cyangwa byaratumijwe ku busabe bwe, aba akoze icyaha. iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya 5.000.000 frw ariko itarenze 10.000.000
A person who deals directly or indirectly in the manufacture, supply, sale, transfer, carriage or delivery of arms and related equipment, including weapon, ammunition, military vehicles and equipment, paramilitary equipment and their spare parts and provision of technical advice, assistance or training related to military activities if the weapons or other equipment are intended to be imported by a designated person or are to be supplied or delivered to or to the order of a designated person commits an offence. upon conviction, he or she is liable to imprisonment for a term of not less than 10
Ingingo ya 78: irangira ry‟inshingano z‟ushinzwe iseswa
Article 78: end of mission of the liquidator
(d) icyemezo cy’iyandikwa ry’ubwato;
(d) the vessel registration certificate;
Isosiyete ntigomba kugurisha imigabane nguzanyo iruta imigabane yatangajwe mu nyandiko ihamagarira rubanda kugura imigabane, keretse iyo nyandiko yatanzwe yari yabimenyesheje ariko kandi uwo mubare ntugomba kurenga 25% y‟agaciro katanzwe.
A company shall not accept subscriptions to a debenture issue in excess of the amount of the issue stated in the prospectus unless the prospectus has so specified; however the amount of over- subscriptions shall not exceed 25% of the amount of the issue.
4º yangije umutungo w’ishuri abigambiriye;
4º deliberately destructs the school property;
Amafararanga ayo ari yo yose yabikijwe muri banki cyangwa ikigo cy’imari iciriritse bikorana n’ikigega mu rwego rw’umurimo wabyo usanzwe yishingirwa n’ikigega. muri aya mafaranga habarirwamo abitse kuri konti zo kubitsa no kubikuza na konti zo kuzigama n’andi yose abitswe banki cyangwa ikigo cy’imari iciriritse bifite inshingano yo gusubiza.
All types of deposits received by a contributing bank or a contributing micro finance institution in its usual course of business shall be covered by the fund. they include current accounts, savings and time deposits, and any other deposits for which a bank or a micro finance institution is primarily liable. tous les types de dépôts reçus par une banque ou une institution de microfinance contribuant au fonds dans son cours normal des affaires doivent être couverts par le fonds. ils comprennent les comptes courants, d'épargne et les dépôts à terme, et autres dépôts pour lesquels une banque ou une institution de micro finance est principalement responsable.
Ingingo ya 32: kumenyekanisha impinduka nyuma yo guhabwa icyemezo cy’iyandikwa
Article 32: reporting a change after receiving a registration certificate
Umugenzuzi asuzuma ibitekerezo by‟umuyobozi mukuru ushinzwe gucunga ingengo y‟imari maze agasohora raporo ya nyuma mu minsi cumi n‟itanu (15) y‟akazi.
The auditor shall consider the comments of the chief budget manager and issue the report in final form within fifteen (15) working days.
6.1.1. imiyoborere y‟ikigo cy‟amashuri makuru igomba gukurikiza itegeko nº 20/2005 ryo kuwa 20/10/2005 rigena imiterere n‟imikorere y‟uburezi mu mashuri makuru n‟itegeko ryihariye rishyiraho ikigo (cya leta) gikora gikurikiza amasezerano (ku bigo byigenga). ikigo gifite abanyeshuri barenga 5000 biga umunsi wose kigomba gushaka abakozi nshingwabikorwa n‟abakozi bo mu rwego rwo hejuru nk‟uko biteganywa n‟itegeko. ibigo bifite abakozi munsi ya 5000 bigomba gukora ibishoboka kugira ngo inshingano zivugwa mu itegeko zikorwe n‟abakozi nshingwabikorwa n‟abo mu rwego rwo hejuru bari mu mbonerahamwe y‟abakozi babifitiye ubumenyi n‟uburambe.
Governing the organization and functioning of higher education and the specific law establishing the institution (public sector)/ operating by agreement (private sector). institutions with more than 5000 full time students must employ the executive and senior staff as specified in the law. institutions with fewer staff must ensure that the responsibilities specified in the law are undertaken by executive and senior staff included in the post specifications of suitably qualified and experienced employees.
B) umubare w’amakopi azatangwa hamwe n’inyandiko y’ipiganwa y’umwimerere;
B) the number of copies to be submitted with the original bid;
1° kuba ari umunyarwanda; 2° kuba afite imyaka yo gutora nk’uko biteganywa n’amategeko abigenga;
1° to be rwandese; 2° to have the required age to elect according to the law governing the matter;
10° igihe ikodeshagurisha rizamara, harimo n’igihe ntarengwa cyo kutisubiraho;
10° duration of the lease including the period of irrevocability;
Ingingo ya 71: igihe cy’itangazwa ry’iteka rigena umunsi w’itora n’igihe cyo kwiyamamaza
Article 71: timeframe for publication of the order determining the voting day and campaign period
(6) banki nkuru ishobora gusaba usaba gutanga ibisobanuro ku makuru yashyize mu ibaruwa isaba kugira ngo isesengura rya dosiye isaba rikorwe.
(6) the central bank may require the applicant to provide clarification on the information for the purposes of assessing the application.
Ikiganiro cya tekiniki kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kigomba gukorerwa mu nama aho:
A technical discussion referred to under paragraph one of this article must be held in a meeting where:

Dataset Details

Dataset Description

This is a curated parallel dataset from the Official Gazette of the Republic of Rwanda. It has been curated to extract corresponding English and Kinyarwanda text and in the future we shall add French to the mix

  • Curated by: Digital Umuganda
  • Language(s) (NLP): Kinyarwanda and English
  • License: cc-by-4.0

Dataset Sources [optional]

The dataset original content was retrieved from the Rwandan ministry of Justice website

Uses

The dataset is mainly used for machine translation, however it can be used for other NLP tasks such as text generation and NER

Downloads last month
65
Edit dataset card